Itsinda Soul Nativez ryamamaye mu gihugu cya Afurika y’Epfo muri iki gihe, rigiye gutaramira i Kigali ku nshuro ya Kane binyuze mu gitaramo cyihariye mu rugendo rwabo rw’umuziki. Baherukaga gutanga ibyishimo mu mwaka wa 2022.
Aba basore bazwi cyane binyuze mu ndirimbo zubakiye ku
mudiho wa ‘Amapiano’. Rigizwe na DJ Native Deep ‘Matsobane Chuene’ ndetse na Sana
‘Masana Khoza’.
Iri tsinda ryashinzwe mu 2020, nyuma y’uko abarigize
bahuye bagahuza imbaraga n’ubushake bwo guteza imbere umuziki
wa Afurika y’Epfo.
Bafatanyije, babashije gukuza izina ryabo, ndetse
byatumye bifashishwa cyane mu bitaramo binyuranye byageze mu bihugu
bitandukanye byo muri Afurika n’ahandi.
Kuri iyi nshuro bagiye gutaramira i Kigali, kuri iki
Cyumweru tariki 11 Kanama 2024, mu gitaramo kizabera ahitwa Ti'Amo Bistro &
Café.
Abagize iri tsinda banditse kuri konti ya Instagram,
bagaragaza ko biteye kongera gutanga ibyishimo. Ati “Kigali reka twongere
tubyine.”
Mu rugendo rwabo rw’umuziki, Soul Nativez bataramanye
n’abahanzi bakomeye kandi bakorana indirimbio n’abahanzi Mpuzamahanga barimo
nka: Oxlade, Anatii, Cooper Pabi, Slade, Musa Keys, Focalistic n’abandi.
Bamaze gucuranga mu bitaramo birimo iserukiramuco
Nasty C yakoreye muri Afurika y’Epfo, iserukiramuco ryabereye mu Mujyi wa Cape
Town, banigaragaza mu ruhererekane rw’ibitaramo bya Uncle Waffles byabereye
ahantu henshi n’ahandi.
Iri tsinda rizwi cyane mu ndirimbo zirimo nka '3 Step
to Funk', 'I Buy', 'No Wivu', 'Truly', 'Gti', 'Aki Pesa Wewe', 'Promise', ‘Naona
Wivu' n'izindi.
Soul Nativez bagiye gutaramira i Kigali ku nshuro ya
Kane mu rwego rwo gufasha abakunzi babo
Soul Nativez yagaragaje ko yiteguye gutanga ibyishimo
nyuma y'uko mu 2022 basize urwibutso rudasaza
Igitaramo cya Soul Nativez kizaba kuri iki Cyumweru
tariki 11 Kanama 2024
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO SOUL NATIVEZ YAHURIYEMO N'ABARIMO BENSOUL, SAVARA N'ABANDI
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ZINYURANYE SOUL NATIVEZ YACURANZE KURI EP YABO YA KABIRI
TANGA IGITECYEREZO